|
"Rwanda Rwacu" ("Our Rwanda") was the national anthem of Rwanda from 1962 to January 1st 2002, when it was replaced with ''Rwanda Nziza''. ==Kinyarwanda lyrics== Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye, Ndakuratana ishyaka n'ubutwali. Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu, nshimira Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka. Bavandimwe b'uru Rwanda rwacu twese nimuhaguruke, Turubumbatire mu mahoro, mu kuri, mu bwigenge no mu bwumvikane. Impundu ni zivuge mu Rwanda hose, Repubulika yakuye ubuhake, Ubukolonize bwagiye nk'ifuni iheze. Shinga umuzi Demokarasi Waduhaye kwitorera abategetsi. Banyarwanda: abakuru Namwe abato mwizihiye u Rwanda, Turubumbatire mu mahoro, mu kuri, Mu bwigenge no mu bwumvikane. Bavukarwanda mwese muvuze impundu, Demokarasi yarwo iraganje. Twayiharaniye rwose twese uko tungana. Gatutsi, Gatwa na Gahutu Namwe Banyarwanda bandi mwabyiyemeje, Indepandansi twatsindiye Twese hamwe tuyishyikire, Turubumbatire mu mahoro, mu kuri, Mu bwigenge no mu bwumvikane. Nimuze dusingize Ibendera ryacu. Arakabaho na Perezida wacu. Barakabaho abaturage b'iki Gihugu. Intego yacu Banyarwanda Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu. Twese hamwe, twunge ubumwe Nta mususu dutere imbere ko, Turubumbatire mu mahoro, mu kuri, Mu bwigenge no mu bwumvikane. 抄文引用元・出典: フリー百科事典『 ウィキペディア(Wikipedia)』 ■ウィキペディアで「Rwanda Rwacu」の詳細全文を読む スポンサード リンク
|